Kigali

Bruce Melodie yitwaje Symphony Band mu gitaramo muri Uganda- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2024 9:53
0


Umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yamaze kugera mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, mu rugendo rugamije gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki we mu gitaramo kizafungura ibitaramo b’urwenya bya ‘Kampala Comedy Club’.



Ni ibitaramo byatangiye gutegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi usanzwe umenyerewe cyane mu bitaramo by’urwenya bihuriza hamwe ibyamamare n’abandi mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi binyuze mu byiswe “Comedy Store.” 

Alex Muhangi yaherukaga mu Rwanda muri Nzeri 2024, ubwo yari yitabiriye ibitaramo bya Gen-Z Comedy. Icyo gihe yari yagaragaje ko muri uyu mwaka ashaka gutumira The Ben ndetse na Bruce Melodie. 

Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, ahagana saa saba z’ijoro, nyuma y’isaha imwe gusa n’iminota micye yakiriwe na Alex Muhangi.

Ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe i Kampala, Alex Muhangi yakiriye Bruce Melodie, ndetse bagirana ikiganiro cyari kigamije guteguza abakunzi b’ibi bitaramo kuzatazacikwa, n’iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024.

Bruce Melodie yakunze kwifashisha cyane itsinda rya Symphony Band mu bitaramo yagiye akorera hirya no hino mu gihugu; ndetse bakoranye cyane mu bitaramo umunani (8) mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Amafoto yashyize hanze, Bruce Melodie yagaragaje ko muri iki gitaramo azakorera muri Uganda, azaba acurangiwe n’itsinda rya Symphony Band rigizwe na Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank uguranga Guitar Bass, Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo ndetse na Uwikunda Sammy Yvan uririmba.

Bruce Melodie azatamira muri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, mu gihe azaba anitegura gukora igitaramo cyo kumurika Album ‘Colofurl Generation’ kizaba ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024 muri Kigali Universe.

Ni igitaramo kizitabirwa n’abantu 500 gusa! Ndetse abarimo Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwerererane, Amb. Nduhungirehe Olivier bamaze kugaragaza ko bazitabira iki gitaramo. 


Ibyishimo ni byose kuri Bruce Melodie wongeye gusubira i Kampala muri Uganda 


Bruce Melodie yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024 


Ku kibuga cy'indege, Bruce Melodie yakiriwe n'abateguye iki gitaramo azaririmbamo kizabera muri 'Kampala Comedy Club' 


Umunyarwenya Alex Muhangi agaragaza ko muri uyu mwaka, yari yihaye intego yo gutumira Bruce Melodie 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIKI MINAJ' YA BRUCE MELODIE NA BLAQ DIAMOND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND